
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie bari bamaze igihe kundana, mu birori byabereye kuri Christian Life Assembly [CLA], urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali
Ubu bwitabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari ‘Marraine’ wa Clarisse Karasira mu Gihe Gasore Serge wariwe wari Parrain w’umugabo we.
Abahanzi b’indirimbo za cyera nka umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne nibo bnyine bitabiriye ubu bukwe
Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi
Ubu bukwe bwatashywe n’abantu bake
Uhereye ibumoso: Umubyeyi wari uhagarariye Se wa Ifashabayo utakiriho, Ifashabayo Dejoie, Clarisse Karasira na Nyina wa Ifashabayo
Umugabo wa Karasira ni uku yaserutse ku munsi ukomeye w’ubukwe bwabo
Clarisse Karasira yaririmbiye umugabo we
Aba bageni n’uwari uhagarariye umuryango wa Tito Rutaremara utarabashije kwitabira ubu bukwe
Ifashabayo Sylvain Dejoie na ‘Parrain’ we Gasore Serge washinze ikigo Gasore Serge Foundation
Karasira Clarisse yari agaragiwe na Uwimana Console uri ibumoso na Mukakalisa Jeanne d’Arc (uri iburyo) wahoze ari Umusenateri
Liza Kamikazi yari marraine wa Karasira
Mariya Yohana ari mu bitabiriye ubu bukwe
Pasiteri Raphael Ndahayo wasezeranyije Clarisse Karasira n’umugabo we. Uri iburyo ni umugore we
Uyu muhanzikazi yari yaherekejwe n’abarimo Liza Kamikazi wari marraine we
Clarisse Karasira ari kumwe n’ababyeyi be
Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu bari bitabiriye ibi birori
Nyiranyamibwa Suzanne yahaye Ifashabayo Dejoie impano y’ingabo yifashishwaga mu kwirinda ku rugamba