Home Amakuru Amerika yavuze ko itemera ifungwa rya Paul Rusesabagina

Amerika yavuze ko itemera ifungwa rya Paul Rusesabagina

0

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina “yarafunzwe mu buryo butari bwo” mu Rwanda.

Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko “kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa”.

Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.
Umuryango we wakomeje umuhate wo kugaragaza ko Rusesabagina agomba gufungurwa kuko utemeraga ibyaha ashinjwa.

Bamwe mu bakinnyi ba filimi muri Hollywood mu minsi ishize babonetse batanga ubutumwa n’amafoto bashyigikiye ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore we n’abakobwa bwe Carine na Anaïse Kanimba bakiriwe mu biro bya Perezida wa Amerika White House.
Umuryango we uvuga ko wizeye ko ibi byemejwe na Amerika bizashyira igitutu ku Rwanda rukamurekura.
Mu itangazo basohoye, bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 ubuzima bwe burimo kuzamba kandi ko bafite ubwoba ko azagwa muri gereza “niba nta gikozwe na Amerika n’abandi ngo arekurwe”.

Perezida w’u Rwanda yagiye asobanura ko Rusesabagina yafashwe azi ko agiye i Burundi, mu gihe u Rwanda rwamuhigaga, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yizeje ko azahabwa urubanza rutabogamye kandi anenga abavuga ko “ubutabera atari ikintu cya Afurika” abyita ivangura.

Mu kwezi gushize, umuryango wa Rusesabagina wareze leta y’u Rwanda muri Amerika usaba miliyoni $400 z’uko yashimuswe akanakorerwa iyicarubozo

Uyu muryango we uvuga ko yakuwe aho yabaga mu buhungiro muri Texas akajyanwa mu Rwanda ashimuswe.

U Rwanda rwavuze ko nta kosa riri mu gushuka umuntu ushakishwa ku byaha by’iterabwoba “kugeza akwizaniye”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Bucyibaruta: uwari Burugumesitiri yashinje perefe uruhare muri Jenoside  
Next articleUmufaransa wambere waregwaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi yabaye umwere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here