Kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo, Ange Kagame yageneye ubutumwa budasanzwe Perezida Kagame anavugira mukobwa we kuri sekuru.
Ange Kagame, umwe mu bana b’umukuru w’Igihugu mu butumwa bwe yageneye Perezida Kagame kuri uyu munsi yanavugiye umukobwa we ko afite sekuru mwiza cyane. ubutumwa bwa Ange Kagame bukurikirwa n’ifoto ya Perzida Kagame ari gukina n’umwuzukuru we.
“Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ku mugabo wambere nakunze ubuzima bwose. Urakoze kubwamahirwe yo kuba umukobwa wawe. Uri na sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.” Ange Kagame kuri twitter.
Umunsi mpuzamahang w’ababyeyi b’abagabo wizihizwa ku mataliki atandukanye bitewe n’igihugu. Uyu munsi wakomotse ku musni w’abana, umunsi w’abagore n’indi minisi mpuzamahanga.
Inkomoko yawo ntivugwaho rumwe gusa umaze imyaka irenga 100 hari abawizihiza kuko babitangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’i 1909.