Korari Deaf ni korali igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga bagera kuri 32, ariko abaririmba ni 26. Korari ya Deaf binjiye mu muziki muri Kanama 2015, kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere y’amashusho bise ‘Abumva’ bafatanije na Africa Bora Band muri iyi ndirimbo.
Korari ya Deaf ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya EBCR ( evangelical Baptist churches of Rwanda).
Ku ikubitiro ry’uruhando rwa muzika igezweho, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise “Abumva”nubwo higanjemo abafite ubumuga bwo kutavuga.Mu kiganiro na Singura Patrick ukunzwe kwitwa Spaz umwe mu bagize Africa Bora Band, akaba ari nawe muyobozi w’iyi korali y’abafite ubumuga bwo kutavuga, yatubwiye ko Deaf choir yatangijwe n’abantu bane nyuma bagenda biyongera banahuza umugambi wo guhimbaza Imana bifashishije ibindi bice by’umubiri.
Deaf Choir na Africa Bora Band babarizwa mu itorero rya EBCR ifite amatorero mu ntara 4 zose z’igihugu ariko iyo korali yo ibarizwa ku ishami rya EBCR rya Rubavu –Rugerero ahayobowe na Pasiteri witwa Rev Ndolimana Emmanuel ari nawe muyobozi mukuru w’iryo torero mu Rwanda.
Indi mishinga iri mu nzira
Nkuko Patrick akomeza abitangaza; avuga ko ibikorwa bya Deaf Choir bikiri byinshi cyane kuko mu minsi iza bazageza kubanyarwanda indi ndirimbo bari gukorana n’umunyamerikakazi ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi nkuko abitangazwa.
Inkuru ya ROJAPED (Solidarity)