Home Uncategorized Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko

0

Madamu Jeannette Kagame wabonye izuba ku itariki ya 10 Kanama 1962, yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko kuri uyu wa gatatu.

Jeannette Kagame yizihije iyi sabukuru ari mu biyishimo byo kunguka umwuzuru wa kibiri wabyawe n’umukobwa we Ange Kagame.
Ashimwa n’abanyarwanda b’ingeri zose kubera uruhare rwe mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ni we watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda.
By’umwihariko urubyiruko rumushimira ko ashyigikira ibikorwa byarwo, binyuze muri gahunda yo guhemba urubyiruko atanga ishimwe ku Banyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko, ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA)”.

Madamu Jeannette Kagame kandi agira uruhare rukomeye mu burezi bw’abana b’abakobwa, aho kuva mu 2015 kugeza mu 2021, abarenga ibihumbi bitanu batsinze neza mu masomo yabo, bahembwe.

Byageze mu 2021, Imbuto Foundation imaze kurihira abanyeshuri 10.241 mu mashuri yisumbuye. Binajyana no kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bibarwa ko abarenga ibihumbi 60 bafashijwe kugira ubuzima bwiza binyuze mu Ngo Mbonezamikurire.

Urubyiruko rufite impano mu buhanzi n’ubugeni narwo rukomeje gutera imbere binyuze muri gahunda ya “ArtRwanda-Ubuhanzi” igeze mu cyiciro cya kabiri. Ibashisha urubyiruko kumurika impano zarwo, rugafashwa kubona igishoro ku buryo rubyaza umusaruro ubumenyi rwifitemo.
Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kamena 1989. Bombi bamaranye imyaka 33 babana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAntony Blinken uetegrejwe mu Rwanda asa n’urushinja gufasha M23
Next articleMu myaka 7 intare z’u Rwanda zimaze kurenga 40
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here