Home Politike Minisitiri wa Amerika aje mu Rwanda mu kibazo cya Rusesabagina

Minisitiri wa Amerika aje mu Rwanda mu kibazo cya Rusesabagina

0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agiye kugirira uruzinduko rw’imisni itatu mu Rwanda aho mu byo azaganira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda harimo n’ifungwa rya Paul Rusesabagina.

Antony Blinken azagera mu Rwanda taliki ya 10 Kanama ahave taliki ya 12, mu Rwanda niho azasoreza ingendo ze zitandukanye kuko azahagera avuye  muri Cambodia, Philippines,  Afurika y’epfo no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Blinken mu Rwanda azaganira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abahagarariye imiryango itari iya leta ( civil Society)  ku nyungu u Rwanda ruhuriyeho na Amerika, harimo n’uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku Isi. Mu bindi bizaranga urugendo rwa Blinken mu Rwanda ni  ukurebera hamwe uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Uru rubuga kandi ruvuga ko Blinken azanaganira ku birebana n’ifungwa rya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha byitererabwoba.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agiye kuza mu Rwanda mu gihe hari hashize imisni hari ibyo ibihugu byombi bitumvikanaho bishingiye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo n’ifungwa rya Paul Rusesabgina.

Senateri Menendez wo muri Sena ya Amerika aherutse gusaba leta y’iki gihugu guhagarika cyangwa kugabanya inkunga igihugu cye kigenera u Rwanda kubera ibibazo twavuze haruguru.

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa agafungirwa mu Rwanda, Amerika n’inshuti zayo z’Abanyaburayi ntizahwemye gushyira igitutu ku Rwanda kugeza aho umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi asabye Perezida Kagame kumufungura nawe akamusubiza ko Atari inzego z’ubutabera.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, ategerejwe i Kigali mu gihe Amerika nta ambasaderi igira i Kigali

Izindi nkuru wasoma

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Inoti zabuze kubera ruswa y’abari kwiyamamariza kuyobora Igihugu
Next articlePapa Francis yavuze ko ashobora kwegura ariko ko igihe atari iki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here