Home Ubukungu Nta bucuruzi dufitanye na Uganda- Minisitiri Habyarimana

Nta bucuruzi dufitanye na Uganda- Minisitiri Habyarimana

0

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yabwiye abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije  ubukungu bw’u Rwanda ariko ko ukutumvikana kw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba nabyo ari indi mbogamizi mu bucuruzi.

Minisitiri Habyarimana Beata ubwo yari abajijwe n’umwe mu basenateri niba ibivugwa ko u Rwanda rungenda ruhezwa mu bucuruzi na bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba

“Hari ibivugwa ko hari ibihugu byo mui EAC byatangiye gushaka izindi nzira z’ubucuruzi  zitanyuze mu Rwanda hagamiwje kugirango bicuruzanye hagati yabyo, niba ari ugushaka kuduhima simbizi nashkaga ko mubitumaraho amatsiko.” Senateri Mureshyankwano abaza minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Minisitiri Habyarimana mu kumusubiza yagize ati:

“ Nta bucuruzi dufitanye na Uganda kubera impamvu zitandukanye.” Akomeza avuga ku bindi bihugu byo mu muryango wa EAC   “kubyerekeranye n’Uburundi ho mu minsi yashize nti twacuruzanyaga ariko ubu ibiganiro bya dipolomasi birimo kuba kandi biri mu nzira nziza twizeye ko hari igishobora guhinduka mu bucuruzi, Sudani yepfo na Kenya ubucurizi bumeze neza cyeretse iyo habayeho ifatwa ry’ibicuruzwa biciye muri Uganda ariko naho nta mbogamizi zihariye turagira.”

Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata, yabwiye abasenateri ko u Rwanda rufite uko rukora ubucuruzi kandi ko ntagihugu cyirabuhungabanya

Ibi minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yabibajijwe ahanini bivuye ku kuba igihugu cya Uganda kimaze iminsi kitumvikana n’u Rwanda mu bya politiki cyarahisemo kubakira Repubika ya demokarasi ya Congo (RDC/DRC) imihnda izajya ikoreshwa itwara ibicuruzwa byayo bidaciye mu Rwanda, iki Gihugu kandi cyanemereye kubaka imihanda igihuza n’Uburundi uciye muri Tanzania mu kubuza ko ibyavaga Uganda biciye mu Burundi bibanza guca mu Rwanda.

Ministiri Habyarimana Beata, yabwiye abasenateri, ko iby’u Rwanda rwoherezaga muri ibi bihugu byagabanutse ku kigero kinini. Yatanze urugero ko mu 2019 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 116 z’amadorali y’Amerika nyamara mu mwaka wa 2020 ubwo Covid 19 yageraga muri iki gihugu ndetse no ku isi yose, ibyo bicuruzwa byaragabanutse bigera kuri miliyoni 54 z’amadorali y’Amerika.

Ministiri Habyarimana yavuze ko iby’u Rwanda rutumiza byo bitahindutse cyane kuko mu mwaka wa 2019 hatumizwaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 472 z’amadorali y’Amerika, muri 2020 mu gihe cya Covid 19 byo, bybikagabanuka gato bigera kuri 409.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhanga: Abanyeshuri biyise aba pawa (power) brashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside
Next articleKarasira Aimable ameze neza n’italiki azaburaniraho yamenyekanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here