Home Politike Umuryango w’abibumbye urashinja u Rwanda gufasha M23- Raporo

Umuryango w’abibumbye urashinja u Rwanda gufasha M23- Raporo

0

Raporo y’impuguke zigenga z’umuryango w’abibumbye yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuri uyu wa kane ishinja ingabo z’u Rwanda kugaba igitero  muri DR Congo no gufasha umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitangajwe nyuma y’iminsi umubano w’u Rwanda na Congo ujemo agatsotsi kubera intambara y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’igisirikare cya Congo yasubukuwe mu mezi ashize.

DRC yashinje   u Rwanda gushyigikira umutwe witwara gisirikare wa M23, wigaruriye uduce twinshi mu mezi ashize, u Rwanda nti rwasibye guhakana ibi birego ruvuga ko ntashingiro bifite kuko rutigeze rubikora.

Raporo y’amapaji 131 yakozwe n’inzobere z’akanama gashinzwe umutekano ku isi, ivuga ko u  Rwanda rwatangiye ibikorwa bya gisirikare muri Kongo kuva nibura mu Gushyingo 2021.

Raporo igira iti: “U Rwanda kandi” rwongereye ingufu “mu bikorwa byihariye bya M23,” cyane cyane igihe ibyo bikorwa byari bigamije gufata imijyi n’uturere. “

Iyi raporo  yerekanye kandi ko n’ingabo za Kongo zagiye zitera inkunga imitwe yitwaje intwaro ibarizwa burasirazuba bwa Congo ahugarijwe cyane n’intambara ya M23.

Iyi Raporo isa naho idatandukana cyane n’ibyo u Rwanda rushinja igisirikare cya Congo byo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Muri iyi raporo batanga urugero rwa taliki ya 25 Gicurasi, aho bavuga ko M23 ifashijwe n’ingabo z’u Rwanda yagabye ibitero gikomeye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Iyi raporo ivuga ko kandi mu gufata umujyi wa Bunagana M23 yabifashijwemo cyane n’ingabo z’u Rwanda nk’uko byerekanwa n’amafoto yafashwe n’indege zitagira abapilote z’umuryango w’abibumbye.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iyi raporo yatangajwe kuri uyu wa kane.

M23 yatangiye kwigaragaza cyane mu mwaka wi 2012 ubwo yigaruriraga umujyi wa Goma ukaba n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa DRC.

M23 yaje kurekura uyu mujyi nyuma yaho ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziyigabyeho igitero ziyisaba kurekura uyu mujyi n’ahandi hose yari yigaruriye.

Kuva icyo gihe bamwe mu barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda abandi bahungira muri Uganda bisa naho uyu mutwe usinziriye ariko hagati muri uyu mwaka wongeye kubura umutwe usaba leta ya Congo kubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano ya Nairobi atarashyizwe mu bikorwa.

Kuri ubu M23 yigaruriye umujyi wa Bunagana ahaherereye umupaka uhuza DRC n’igihugu cya Uganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRuracyageretse hagati y’u Rwanda na Amerika kuri
Next articleDepite Frank Habineza arasaba Leta y’u Rwanda kuganira n’abayirwanya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here