Home Uncategorized Uvugwaho kuyobora Ferwafa amaze gutanga kandidatire

Uvugwaho kuyobora Ferwafa amaze gutanga kandidatire

0

Kuri uyu wa gatanu umunsi wanyuma wo gutanga kandidatire yo kuyobora Ferwafa nibwo Nizeyimana Olivier uvugwa na benshi ko ariwe ugomba kuyiyobora yatanze kandidatire ye.

Hashize iminsi rtd Gen Sekamana wayoboraga Ferwafa yeguye biba ngombwa ko hategurwa amatora yihuse y’umusimbura ategerejwe kuwa 27 Kamena 2021.

Nizeyimana Olivier uyobora ikipe ya Mukura VS kuva mu mwaka w’ 2011 niwe uhabwa amahirwe na benshi yo kuyobora iri shyirahamwe ry’umukino ukunzwe na benshi mu Rwanda.

Nizeyimana Olivier wanabaye muri Komite Nyobozi ya CECAFA amakuru avuga ko mu gihe yaba atowe yazungirizwa na Gacinya Chance Denis wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports.

Kugeza ubu abamaze gutanga kandidatire yo kuyobora FERWAFA ni babiri gusa kuko usibye Nizeyiman Olivier undi wayitanze ni Rurangirwa Louis waniyamamaje mu matora aherukaya 2018 agatsindwa.

Gusa biranavugwa ko Gisanura Ngenzi Raoul wabaye visi perezida wa FERWAFA muri 2006 nawea shobora gutanga kandidatire yo kuyobora iri shyirahamwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSam Karenzi yasezeye ku bakunzi b’urukiko abasaba kwakira impinduka
Next articleNyuma ya Tanzania Minisitiri Biruta arabarizwa muri Afurika yepfo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here