Home Imyidagaduro Dosiye ya Prince Kid uyobora Miss Rwanda yoherejwe mu bushinjacyaha

Dosiye ya Prince Kid uyobora Miss Rwanda yoherejwe mu bushinjacyaha

0

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwemeje ko bwohereje dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, wari usanzwe ayobora Miss mu rwego rw’ubugenza cyaha. RIB ivuga ko mu iperereza ryayo ikurikiranyeho Prince kid ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Prince Kid ibi byaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa mbere taliki ya 25 Mata 2022, nyuma yitabwa muri yombi rye nibwo hamenyekanye inkuru y’ihura rya Madam Jeanette Kagame n’abakobwa babaye ba Miss Rwanda n’abandi bahataniye ikamba rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye bikekwako aba bakobwa ariho bavugiye agahinda bahuriye nako muri iri rushanwa.

Nyuma yaho mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame nawe yagarutse kuri iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Perezida Kagame yatangaje ko hahohotewe abakobwa ” Cumi na (10+) ariko havamo umwe aba ariwe utungaza ibyamubayeho.”

Biteganyijwe ko icyumweru gitaha kirangira Prince Kid yaragejejwe mu rukiko kuko atagomba kurenza iminsi itanu mu bushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwazamutse mu bwisanzure bw’itangazamakuru
Next articleBurundi: Niyonsaba waciye agahigo mu gusiganwa ku maguru yahawe umwanya muri Politiki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here