Home Imyidagaduro Umuhanzi Kanye west yamaze guhindura amazina ye

Umuhanzi Kanye west yamaze guhindura amazina ye

0

Kanye West yaamze kwererwa n’urukiko guhindura amazina asanzwe azwiha akitwa Ye nk’uko ikimezo cy’urukiko kibitangaza.

Uyu muraperi uzwi cyane mu ndirimbo nka Gold Digger na Stronger, kuva mu 2018 nibwo yatangiye gukoresha izina Ye nyuma yo kuryitirira album ye iheruka.

Nyuma gato yo kumurika albumu, yanditse kuri Twitter ati: “Kuba nzwi ku izina rya Kanye West. Ubu ndi YE.”

Noneho yabigize kumugaragaro kandi izina rye ryuzuye – Kanye Omari West – ntakiriho ubu hariho Ye.

N’ubwo urubuga rwe rwa teitter yamaze kuruhindurira izin agashyiraho Ye, kuri uyu wa kabiri Instagram ye na website ye ntibirahindurwa biracyariho Kanye West.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo Big, mu 2018, yagize ati: “Nizera ko ‘ye’ ari ijambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya, kandi muri Bibiliya riragusobanura. Nanjye rero niwowe, Ndi njye, ni twe.” .

Kanye West yari amaze imyaka itatu yarasabye urukiko kumuhindurira izina bikaba byemejwe ubu.

Mu gusaba guhindura izina Kanye west ntiyatangaje impamvu abikoze kuko yabwiye urukiko ko ari ku mpamvu ze bwite

Ibi kandi abikoze nyuma y’igihe gito arangije ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta zunzwe ubumwe za Amerika.

Kanye West yinjiye mu bikorwa byo kwiyamamaza yaramaze gutandukana n’umugorewe Kim Kardishian bari bafitaye abana batatu.

Abandi bahanzi nka Prince, Snoop Dogg, na Sean Love Combs bose bahinduye amazina mumyaka yashize, inshuro nyinshi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrutonde rw’ibyamamare byakatiwe gufungwa igihe kirekire mu Rwanda
Next articleUburundi bwahaye u Rwanda inyeshyamba 11 bwari bufite

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here